uko Expoka yatangiye, aho igeze naho yifuza kugera

Expoka ni kigo cy’ubucuruzi cyanditswe mu Rwanda, gifite umurongo wa internet Expoka.com. Gikora ibikorwa birimo kwamamariza ibigo by’ubucuruzi hamwe n’abantu kugiti cyabo hifashishijwe Expoka.com, Expoka ifasha abantu batandukanye kubasha gukoresha ikoranabuhanga mu gucuruza hamwe no kugura. Icyo twizeye niko ubuzima iyo umuntu atangiye uko ashoboye, agahorana umuhate burigihe no gukunda umurimo ashobora kugera kuntego yifuzaga. Rero na Expoka niko twatangiye ibi bikorwa byo gufasha abantu kwitabira ibikorwa byo gukoresha ikoranabuhanga. Ntabwo twifuza kwereka abantu uko bakoresha ikoranabuhanga ry’internet bamamaza , bagurisha cyangwa bagura ahubwo turashaka kubasangiza ikizere cyo kwirekura tugakoresha ikoranabuhanga mu buzima bwacu bwose. Aha ndashaka kuvuga ikoreshwa ry’imashini mu mirimo itandukanye, ubwubatsi, gutunganya no guhunika umusaruro utandukanye y’ubuhinzi n’ubworozi, Steel workers, abanyamuziki, abakora ibijyanye n’imyambaro, abakora ibijyanye ni inkweto nibindi byinshi.

Uko Expoka yatangiye

Expoka yatangiye ari company ifite intego yo gukora ibikorwa bijyanye n’ubwubatsi kuko n’uwayishinze nawe yari umwubatsi wumunyamwuga. Uwayitangije Company ni Sostene afite gahunda yo gukora ibikorwa bijyanye n’ubwubatsi. Ntabwo Sostene yatangije Company ya Expoka ariko yari amafaranga menshi kuko nubwo yabaga mu mwuga w’ubwubatsi yari umukozi w’igihe gito mu bikorwa byo kubaka amashuri yo muri Gahunda y’igihugu Nine years basic Education aho yakorerega mu Karere ka Ruhango guhera mu mwaka wa 2010 kugeza muri 2015, aho yakoraga nk’umutekinisiye( Chef de Chantier). Mu byukuri buri muntu wese aba yifuza gutera intambwe akava aho ari akagera imbere, Sostene yifuzaga kureka akazi k’igihe gito maze agakora ibikorwa bihoraho bifite ni ikinjira kisunbuyeho yaje kujya muri gahunda y’igihugu yari igezweho icyo gihe yitwaga hanga umurimo ngo abone igishoro cyo gukomeza umushinga wo gukora amatafari n’amategura ajyanye n’igihe. Byari byiza cyane yajyiye ahura na abarimu beza muri iyo gahunda yari iriho, ubwo bari guhugurirwa ku rwego rw’intara y’amajyepfo, hari umufashamyumvire wabahuguraga bari bafite wabagenzuriraga imishinga, witwaga Richard maze umugenzurira umushinga we aramubwira ati, ‘’umushinga wawe uraburamo ikoranabuhanga kuko amatari uzayabumbisha iforomu n’intoki, ibyo rero ntibijyanye n’igihe kuko nta mashini igaragaramo zigaramo’’ . Ubwo Sostene yabajije uwo mufashamyumvire ese nigute nabona Imashini ikora amatafari nubwo? Yagerageje kuzenguraka mu gihugu hose ngo arebe ko yabona imashini ishobora gukora amatafari menshi akomeye kandi mu gihe gito ariko arayibura maze yongera kubaza wa mufasha myumvire we ati ese ko imashini nayibuze ahantu henshi nageze. Umufasha myumvire yongeye kumugira inama ati noneho jya muri google wandikemo uti bricks making machine(imashi ikora amatafari mu cyongereza) aho uzayibona hose uzababaze ibisobanuro byose nuwumva ihuye n’umushinga wawe, uzabake urupappuro rwemewe rugaragaza agaciro kayo n’uburyo bazayikugeho maze uzarushyikirize banki. Sostene yaje kubigenza gutyo, aza kubona imashini iri mu gihugu cy’ubushinwa yari ihuje n’umushinga we. Isomo yakuyemo ni ko hari ibi ibintu byinshi bitumizwa hanze kandi hano mu gihugu bishoboka ko byakorerwa imbere mu gihugu. Niyo mpamvu Expoka ishyize umuhate wo gufatanya na companies zitandukanye ziri imbere mu gihugu zishoboye gukora imashini zakwifashishwa mw’ikoranabuhanga zitandukanye ko zagaragara kuri Expoka.com maze abazikeneye bakabona amakuru yuzuye hifashijwe umurongo wa Internet. Ntabwo Expoka izakora ibijyanye n’imashini gusa ahubwo ni ibindi byinshi bitandukanye bikenerwa mu uburyo bwo kwiteza imbere mu mirimo itandukanye.

Aho Expoka igeze

Expoka ubu ni company ifite ibikorwa bya E-commerce umurongo wa internet www.expoka.com company ishobora kumurikiraho ibicuruzwa byayo byose ikabasha kuganira abakiriya batandukanye. Ku ma companies zifuza kwamaza bunonosoye hifashijwe ikoranabuhanga rya Expoka ni amahitamo meza yatuma abashaka guteza imbere ibikorwa byabo bikaguka. Umuntu wese ushaka kugira icyo agura ubu ashobora kuhita akigura akishyura hakoresheje uburyo butandukanye buri kuri Expoka harimo Mtn mobile money, Visa card, Master card twifashije Fluttewave.

Ibikorwa bya Expoka bizibanda cyane mu kwamaza(advertizment) no gutwara ibicuruzwa bya ibigo n’abacuruzi batandukanye hamwe gutwara ibicuruzwa(logitics) bitatandukanye tubigeza ku bakiriya imbere mu gihugu, nibyo tugiye gushiramo imbaraga kugirango tubashe kubigeza ku banyarwanda aho bari hose mu mijyi itandukanye hamwe no mu cyaro.

Mwatwandikira hano

Related articles

Expoka aho Kwamamaza mu Rwanda, isoko ryo mu gihugu, online Expo mu Rwanda

Share this… Whatsapp Facebook Twitter LinkedinExpoka ni Company nyarwanda ikora mu bijyanye no kwamamaza hifashijwe ikoranabuhanga ryanone rya internet. Turashaka kwibanda cyane kw’isoko ryo mu Rwanda, aho twifuza kuzamura ikoreshwa rya technology mu mirimo yose ya buri munsi. Turifuza guha amakuru yizewe ajyanye n’imashini zitandukanye hamwe n’ibikoresho bikenewe gukoreshwa muri technology. Tumaze kubona ko ikinyarwanda […]

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *